Ayo magambo yavugiwe mu nama y'abaminisitiri ku wa Kabiri, gusa yahise abyutsa impaka ndende mu gihugu.
Ibi bibaye mu gihe kandi inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka (ICE) bivugwa ko zitegura umukwabo ukomeye mu gace ka Minnesota, ahatuye umubare munini w’abaturage bafite inkomoko muri Somalia.
Amakuru aturuka mu banyapolitiki n’abayobozi bo muri icyo gice avuga ko uwo mukwabo ushobora gukorwa mu minsi ya vuba.
Abayobozi batandukanye muri leta ya Minnesota bahagurutse bamagana iki gikorwa, bavuga ko gishobora kugirira ingaruka ku benegihugu bose, harimo n’abafite ubwenegihugu bwa Amerika ariko bakomoka muri Somalia.
Bavuga ko ibikorwa nk’ibi bishobora kuvangura abaturage, bikabangamira uburenganzira bwabo ndetse bikaba byashyira mu kaga umutekano w’imiryango itari mike.
Mu midugudu ituwemo n’Abasomali muri Minnesota, hari kuvugwa ubwoba n’akajagari, abaturage bavuga ko batangiye gutinya gusohoka cyangwa kujya mu kazi kubera amakuru y'uko uwo mukwabo ushobora gutangira igihe icyo ari cyo cyose. Benshi basaba ko ubuyobozi bw’igihugu bwakwisubiraho, bugasubiza ibintu ku murongo.
Abasesenguzi ba politiki bavuga ko amagambo ya Trump n'umukwabo biteganywa bishobora kongera guhungabanya umubano n’amoko amwe, no gufungura imiyoboro mishya y’imvururu zishingiye ku ivangura.
Bongeraho ko Minnesota ari imwe mu leta zifatwa nk’intangarugero mu kwakira abimukira, bityo ibikorwa nk’ibi bishobora kubangamira umutekano n’ubuzima bwa buri munsi bw’abaturage baho.
