Pedro Neto ari mu mazi abira

Pedro Neto ari mu mazi abira

 Mar 14, 2026 - 15:28

Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku mugabane w'i Burayi, UEFA yatangiye iperereza ku mukinnyi wa Chelsea Pedro Neto, nyuma y’igikorwa cyabaye mu mukino wa UEFA Champions League wayihuje n’ikipe ya Paris Saint Germain.

Ibyo akurikiranweho byabaye mu mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza wabaye kuwa11 Werurwe 2026, aho Paris Saint Germain  yatsinze Chelsea ibitego 4-2. Muri uwo mukino, Pedro Neto yaje gusunika umwana utanga imipira ku kibuga (ball boy) kuko yabonaga atinze kumuha umupira,maze amurenza uruzitiro rw’ikibuga.

Nyuma y’icyo gikorwa, Pedro Neto yahise asaba imbabazi ku bw’iyo myitwarire. Icyakora, umusifuzi w’umukino ntiyamuhaye ikarita y’umuhondo cyangwa iy’umutuku muri uwo mwanya.

Nubwo nta gihano cyatanzwe ako kanya mu kibuga, UEFA yatangaje ko yatangiye gusuzuma ibyabaye nyuma y’umukino. Mu itangazo ryayo, yavuze ko yatangije dosiye ku myitwarire mibi kuri uyu mukinnyi wa Chelsea.

Iri perereza rishobora kugira ingaruka zikomeye kuri uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Portugal, kuko ashobora gufatirwa ibihano birimo guhagarikwa mu mikino. Ibyo bishobora gutuma adakina umukino wo kwishyura uteganyijwe kuzabera kuri stade ya Stamford Bridge mu cyumweru gitaha.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien