P. Diddy akomeje guhura n'uruva gusenya

P. Diddy akomeje guhura n'uruva gusenya

 Aug 20, 2024 - 13:14

Nyuma yo kuregwa n'uwahoze ari umukunzi we mu kwezi gushize, P. Diddy akomeje kujya mu mazi abira kuko ubu uwo mugore witwa Adria English yamaze zimwe mu mpapuro zimufasha gushinja uyu muraperi.

Umuraperi Sean Diddy Combs ashobora gukurikiranwa n’ubushinjabyaha kubera mukunzi we Adria English.

Nk’uko byatangajwe n’itsinda ry’abanyamategeko b’uyu mukobwa, ngo English ari mu nzira zo gutanga ikirego gisaba indishyi zingana na miliyoni 50 z’amadolari nyuma yo guhatirwa kunywa inzoga nyinshi ndetse agakorerwa ibikorwa bidakwiye atabizi.

Tubibutse ko uyu mukobwa ukiri muto yreze Diddy muri Nyakanga uyu mwaka avuga ko yahatiwe kwitabira ibikorwa by’urukozasoni mu 2004-2009 ubwo yajyaga mu birori bya Combs yakoraga iwe i New York na Miami.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’itsinda ry’abanyamategeko mu Bwongereza, byagaragaye neza ko uyu mukobwa yahisemo gusubira mu rukiko gushaka ubutabera, kimwe n’abandi bantu bamaze gutanga ikirego mu  barega uyu muraperi.