Otile yavuze imyato uwari umukunzi we

Otile yavuze imyato uwari umukunzi we

 Mar 6, 2024 - 11:31

Umuhanzi Otile Brown wo muri Kenya, yavuze ko ibyo yagezeho mu muziki yabifashijwemo n'uwari umukunzi we Vera Sidika batandukanye.

Icyamamare muziki wa Kenya Jacob Obunga amazina nyakuri ya Otile Brown, yavuze amashimwe uwari umukunzi we mu myaka yashize Vera Sidika ku ruhare yagize mu iterambere ry'umuziki afite kugera magingo aya.

Mu gihe akenshi iyo abantu batandukanye n'abakunzi babo birirwa mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga babavuga ibintu bibi, umuhanzi Otile Brown we yumvikanye ahamyaka ko uwari umukunzi we, yatumye agera ku rwego ari ho mu muziki kuri ubu, kuko ngo bakiri kumwe buri gihe yamuteraga ingabo mu bitugu.

Umuhanzi Otile Brown aravuga ko uwari umukunzi we Vera Sidika yagize uruhare mu muziki we 

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Oga Obinna, niho yahamije ko ubwo yari kumwe na Vera yamufashaga cyane mu muziki kugera abaye icyamamare. Ati " Buri gihe namuhaga indambyo, kandi byari mu buryo.

"Nari munini ariko ibyo ntabwo byari bihagije. Icyo gihe yari azwi. Ubwo rero, hari icyo byongeragaho." Mu 2018, nibwo amakuru yatangiye kuvuga ko aba bombi batandukanye, ndetse nta minsi yaciyeho muri uwo mwaka, Otile Brown atangira gusaba imbabazi ko hari ibyo atamutunganiye kandi ko nawe bikomeje kumubanganira.

Otile Brown yakomeje gushavuzwa no gutandukana na Vera Sidika