Omah Lay yongeye gushavuza umusore yabyinishirije umukunzi mu gitaramo

Omah Lay yongeye gushavuza umusore yabyinishirije umukunzi mu gitaramo

 Feb 24, 2024 - 10:25

Umuhanzi Omah Lay uheruka kuvugirizwa induru mu gitaramo yakoreye i London ubwo yabyinishaga umukobwa wari wazanye n'umukunzi we mu gitaramo cye, ibye n'iyo nkumi yabishyize ku rundi rwego, umusore yongera kumanjirirwa.

Umuhanzi Omah Lay ukomoka muri Nigeria, akomeje guteza impagarara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y'uko abyinishije ingwatiramubiri inkumi yari yasohokanye n'umusore bari mu rukundo mu gitaramo aheruka gukorera i London ku wa Kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2024.

Byose byatangiriye ubwo Omah yari ku rubyiniro ageze ku ndirimbo ye yise " Bend You", ahita ahamagaza umukobwa wari wicaye ku murongo w'imbere ari kumwe n'umukunzi we ngo aze babyinane. Iyo nkumi nayo ntiyatindijemo gusiga umukunzi mu ntebe yijyira ku rubyiniro aceka umuziki n'uyu muhanzi mu mashusho ameze nk'ay'urukozasoni akomeje gukwira hose.

Amafoto y'uko Omah Lay yabyinishije umukunzi w'abandi ku rubyiniro

Iki cyari kimwe mu bitamo bizengura Uburayi Omah Lay yise "Boy Alone Tour" aho yari yabanje mu Buholandi akereza i London muri Eventim Apollo ari naho yabyinishije iyo nkumi. Amashusho yafashwe icyo gihe, agaragaza uwo musore wari utwariwe umukunzi yumiwe yabuze icyo avuga, gusa ibitangazamakuru byaramwegereye araruca ararumira nyuma y'igitaramo.

Uyu musore utaramenyekana izina, gutungurwa ntibyari birangiye, kuko uyu muhanzi yongeye guca igikuba mu mashusho yongeye gukwizwa n'icyamamare ku mbuga nkoranyambaga mu Bwongereza Shopsydoo uyu muhanzi atangaza ko akunda cyane uriya mukobwa.

Mu mashusho yashyizwe hanze n'uyu Shopsydoo, Omah yashimiye cyane uriya mukobwa, ndetse atangaza ko yitwa 'Fafa', anongera ho ko amukunda cyane. Nyamara rero, abafana bakomeje kunenga uyu muhanzi ko yaba yaratandukanyije abikundaniraga.