Nk’uko polisi yo Miami ibitangaza, abantu babiri bivugwa ari abo mu kigo gishinzwe kugemura, baje mu ikamyo maze binjira mu rugo rwa Khaled. Basize isanduku hanze y'irembo rye, yanditseho “RIP OVO” na “RIP Drake” mu nyuguti zera, ndetse n'umusaraba muremure. Ikindi kandi mbere yo kugenda, barapfukamye barasemga.
Uretse Dj Khaled, umuraperi Tekashi 6ix9ine na we yahuye n'ibintu nk'ibi mu minsi ibiri ishize, aho abagabo babiri baje muri Tesla basize isanduku yumukara hanze y'urugo rwe yanditseho "RIP King Von" cyangwa se ruhukira mu horo King Von.
Isanduku yajyanywe mu rugo rwa Dj Khaled yari nafitseho ngo ruhukira mu mahoro OVO (October's Very Own) studio ya Drake, ndetse inanditseho ngo ruhukira mu mahoro Drake, gusa ntiharamenyekana ikihishye inyuma y'icyo gikorwa ndetse n'ababikoze
