Nyina wa Mohbad arashaka umutwe wa Naira Marley ashinja urupfu rw'umuhungu we

Nyina wa Mohbad arashaka umutwe wa Naira Marley ashinja urupfu rw'umuhungu we

 Sep 22, 2023 - 17:37

Nyuma yuko umubira wa Mohbad utaburuwe ku munsi w'ejo ngo hamenyekane icyateye urupfu rw'uyu muhanzi rutavugwaho rumwe, nyina arasaba ko Naira Marley Marley yatabwa muri yombi igitaraganya.

Promese Aloba, akaba nyina wa Mohbad, arasaba Sena ya Nigeria itatora agatotsi itarata muri yombi umuhanzi Naira Marley ashinja urupfu rw'umuhungu we uherutse kwitaba Imana mu buryo budasobanutse.

Nyina wa Mohbad, arasaba ko Naira Marley yatabwa muri yombi kuko ari we ashinja urupfu rw'umuhungu we

Ibi, uyu mugore yabivuze atakambira aba bayobozi n'abakinnyi ba firime muri Nigeria bari baje kumwihanganisha.

Uyu mugore yagize ati: Umuhungu wanjye ndamuzi, yambwiye ko Naira Marley yakundaga kumutera ubwoba. Rero, ndabinginze mwese abanya-Nigeria, mumfashe kumwitaho. Nabinginze mungirire impuhwe, kuko icyo ni cyo cyonyine mwamfasha.

Umuhungu wanjye yahoraga akubitwa, kandi mu bo yambwiye harimo n'uwitwa Sam Larry, gusa bose simbazi. Icyo nzi ni uko umwana wanjye bari baramuhinduye umucakara.

Yahoraga ansaba kumuba hafi kugira ngo atazicwa, ibyo ni byo yahoraga ambwira kugeza umunsi bamwiciye. Ndabinginze mumfashe!"

Nyina wa Mohbad avuga ko Sam Larry na we ari mu bantu umuhungu we yakunda kugarukaho

Nyina wa Mohbad, yavuze ibi, mu gihe n'ubundi yari amaze iminsi asaba ko yahabwa ubutabera ku rupfu rw'umuhungu we, mu gihe binavugwa ko umuganga wateye urushinge Mohbad mbere yuko apfa, na we yamaze gutabwa muri yombi.