Nyina wa Beyoncé yakomoje ku buryo urushako rutigeze rumuhira

Nyina wa Beyoncé yakomoje ku buryo urushako rutigeze rumuhira

 Apr 28, 2025 - 13:45

Mu gitabo cye gishya cyanditswe ku buzima bwe, yise 'Matriarch', cyasohotse mu ntangiriro ziki cyumweru kuri Amazon, Tina yanditse byinshi muri iki gitabo, avuga uburyo urugendo rwe rw’urushako rwatangiranye n’imivurungano ariko agahitamo kwihangana.

Tina avuga ko nyuma yo gushyingiranwa na Mathew mu 1980, yabonye ibimenyetso byose by'ibibazo mu mibanire yabo. Yari azi neza ko umugabo we yari ataratuza neza kuko yari afite ibintu byinshi hanze, ariko icyo gihe urukundo hagati yabo rwari rukiriho.

Nyina wa Beyoncé yavuze ko urashako rwe rwatangiranye ibibazo

Tina yaragize ati: "Muri uwo mwaka wa mbere hari ibibazo mu rushako rwacu, ariko gushidikanya nari mfite byari gukurwaho na we, ukuri ni uko urukundo rwacu rwari rukomeye kuruta gufata icyemezo cyo gutana."

Nubwo byakomeje kuba bibi na nyuma yo kubyarana, amaherezo urugo rwabo rwatangiye kugira ibihe byiza nyuma yuko Tina atangiye gukorana bya hafi n’umugabo we mu gucunga Beyoncé ubwo yari amaze kwinjira mu muziki mu itsinda rya R&B Destiny's Child.

Ubwo Mathew yayoboraga iryo tsinda, Tina ni we wateguraga abakobwa, kuva ku misatsi kugeza ku myenda, kandi buhoro buhoro ubuzima bwabo bwatangiye guhurira hamwe, biva mu makimbirane yabashakanye binduka ubucuruzi bw'umuziki.

Urushako rwa Tina n'umugabo we rwabaye nk'urukomera ubwo batagiraga gukorana bya hafi

Icyakora, mu 2009, urushako rwa Tina rwarangiritse bikomeye, nyuma yuko we n'isi bavumbuye ko Mathew yabyaye umwana hanze n'uwahoze ari umukinnyi wa filime Alexsandra Wright.

Kuva icyo gihe ibintu ntibyongeye gusubira mu buryo, ndetse biza no kurangira batandukanye ku mugaragaro muri 2011.

Muri 2009 Tina yisanze nta yandi mahitamo uretse gutandukana n'umugabo we