Nyina wa Beyoncé, Tina Knowles, yatangaje ko ahangayikishijwe n’ingorane abuzukuru be bahura nazo kubera kuba bavuka mu muryango w’ibyamamare.
Aganira na BBC yagize ati: “Iyo nza guhitamo, nariguhitamo ko batazahura n’ibintu bahura nabyo. Umunsi umwe bazasoma ibihuha abantu babandikaho, kandi birampangayikishije cyane”.
Nyirabukwe wa Jay-Z ahangayikishijwe n'abuzukuru be
Uyu mudamu yashimye umukobwa we Beyoncé n’umukwe we Jay-Z uburyo barerana abana babo urukundo n’ubwitange.
Yagize ati: “Bamarana umwanya munini n’abana babo, kandi bafitanye umubano mwiza. Ni ababyeyi badasanzwe. Sintekereza ko ushobora kwifuza kugira ababyeyi beza kubarusha.”
Beyoncé na Jay-Z bashimirwa kuba ababyeyi beza
