Nubwo ari mu bavuzwe, Michael B. Jordan ntabwo ari mu bazatanga ubuhamya mu rubanza rwa P. Diddy

Nubwo ari mu bavuzwe, Michael B. Jordan ntabwo ari mu bazatanga ubuhamya mu rubanza rwa P. Diddy

 May 7, 2025 - 16:37

Nubwo ari ku rutonde rw'amazina y'ibyamamare byavuzwe mu rubanza rwa P. Diddy, umukinnyi wa filime wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Michael B. Jordan ntabwo ari mu bazatanga ubuhamya muri urwo rubanza P. Diddy aregwamo ibyaha birimo iby'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Michael B. Jordan, n'ubwo ari umwe mu bavuzwe mu rubanza rwa Diddy, ntabwo azatanga ubuhamya mu rubanza rw'uyu muraperi.

Nk’uko ikinyamakuru People kibitangaza, ubwo abacamanza bashya bahabwaga amabwiriza kuri uru rubanza, basobanuriwe ibyakozwe byose maze havuga amazina y'ibyamamare birimo Casandra "Cassie" Ventura, Kanye West, Mike Myers, na Kid Cudi ndetse na Michael B. Jordan.

Izina rya Jordan ryaje kuri urwo rutonde rw'abafite icyo bazi ku bya P. Diddy kubera umubano we n'uwahoze ari umukunzi wa Combs, Ventura, icyakora ngo izina rye ntabwo riri mu bazatanga ubuhamya mu rukiko.

P. Diddy yahakanye ibyaha byose aregwa

Ni nyuma y'uko ubwo Cassie yatangaga ikirego cye mu rukiko, yasobanuye ko mu 2015 yatangiye umubano w’urukundo n’umukinnyi wa filime Jordan, maze Diddy akimara kubumenya agatumira Jordan akamutera ubwoba.

Mu rubanza rwa Diddy, ibintu biracyari ingorabahizi kuko nyuma yuko Combs abajijwe ibirego aregwa byose yabihakanye, ari na cyo yatumye umucamanza mukuru ashakisha abandi bacamanza bazamufasha mu iperereza.

Ni muri urwo rwego kandi iburanisha ry'ibanze no gutanga bimenyetso bitaratangira, icyakora bikaba biteganijwe ko urubanza ruzatangira ku ya 12 Gicurasi 2025.

Cassie yatanze ikirego avuga ko P. Diddy yigeze gutera ubwoba Michael B. Jordan amuziza ko bakundanaga

Michael B. Jordan ntabwo ari mu bazatanga ubuhamya mu rubanza rwa P. Diddy