''Natakambiye Olamide imyaka ibiri'':Asake wagiriwe ikizere bigoranye

''Natakambiye Olamide imyaka ibiri'':Asake wagiriwe ikizere bigoranye

 Dec 12, 2023 - 13:20

Umuhanzi Asake ukunzwe cyane muri iyi minsi yahishuye uko byagoranye kugira ngo Olamide yemere kumugirira ikizere amusinyishe.

Umuhanzi Asake yahishuye ko yinginze Olamide imyaka igera kuri ibiri, mbere y'uko uyu muraperi yemere kumusinyisha mu nzu ye ifasha abahanzi ya YNBL Nation iri mu zihagaze neza muri Nigeria.

Uyu mugabo ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Lonely at the top', avuga ko umunsi umwe yatumiwe na Olamide iwe, akamubaza niba yaba yifuza kwinjira mu nzu ye ifasha abahanzi, ibyo Asake yemeye atajijinganyije.

Mu kiganiro Asake aherutse kugirana na Hip TV, yagize ati:''Mbere yo kunsinyisha nari maze igihe mwinginga, kuva mu 2020.

''Umunsi umwe nageze iwe, arambaza...Ibi byarandenze. Uku niko yansinyishije. yarambajije ati, 'Asake umeze gute?' Mubwira ko meze neza. Arambaza ati, 'Urifuza kuza muri YBNL?

''Ntawbo wabyumva. Umuntu ureberaho, umuntu wubaha, umuntu wifuzaga kubona, akakubaza icyo kibazo. Namubwiye ko niteguye. Yarambwiye ngo ngende mbitekerezeho, nshake n'umunyamategeko. Naramubwiye nti 'Baba, nsinyisha ubungubu. Nta munyamategeko nshaka. Kuko nskunda YBNL kuva kera.''

Muri Mutarama 2022 nibwo Asake yahise asinyishwa muri iyi nzu ya YBNL. Muri uko kwezi ni nabwo uyu musore yahise ashyira hanze Ep yise 'Olade', ikaba yariho indirimbo ebyiri zamumenyekanishije cyane arizo 'Omo Ope' yakoranye na Olamiode, ndetse n'indi yitwa 'Sungba' yaje gusubiramo nyuma ari kumwe na Burna Boy.

Gusinya muri YBNL byabaye umugisha kuri Asake