Naira Marley ntashira amakenga umugore wa Mohbad

Naira Marley ntashira amakenga umugore wa Mohbad

 Apr 5, 2024 - 12:04

Umuhanzi Naira Marley wigeze gufungwa ashinjwa urupfu rwa Mohbad, yatangaje ko umugore wa nyakwigendera agomba gupimisha DNA z'umwana afite nk'uko umuryango ubimusaba.

Inkuru y'umuraperi Mohbad wo muri Nigeria witabye Imana muri Nzeri 2023, ikomeje gukururana umunsi ku munsi guhera yakwitaba Imana kugera magingo aya. Byatangiye hagaragazwa ubugambanyi butandukanye mu rupfu rwe, ibyatumye Naira Marley wari bosi we mu nzu itunganya umuziki agezwa muri gereza n'abandi benshi barimo Primeboy.

Nkaho ibyo bitari bihagije kandi, umuryango wo kwa Mohbad, wanze kwemera ko abana yabyaranye n'umugore we yasize Wunmi, bavuga ko ushobora gusanga abo bana atari ababo, bituma basaba ko hakorwa ibizamini by'utunyangingo twa DNA kugira ngo hemezwe ko abana ari aba Mohbad koko.

Naira Marley arasaba umugore wa Mohbad kwemera gupimisha DNA 

Se Mohbad Joseph Aloba niwe wirenze ararahira ko umwana witwa Liam, Mohbad yasize abyaranye na Wunmi, atakemeza ko ari sekuru, bityo akeneye gukoresha ibyo bizamini kugira ngo abone ukuri. Nyamara rero, nyina w'umwana yarabyanze burundu, avuga ko Mohbad ari we mu gabo rukumbi bakoranye imibonano mpuzabitsina.

Nyuma y'uko Wunmi yanze ko hapimwa DNA, nibyo byatumye Naira Marley ahita atangaza ko ibyo bizamini bikenewe cyane kugira ngo bemeze koko niba uyu mwana ari uwa Mohbad. Kuri interiniti bamwe barashyigikira uyu mugore bavuga ko kujya gupimisha izo DNA bitari ngombwa kuko babanaga n'umuryango ubizi, nyamara abandi bati niba ntacyo yikeka najye gupimisha izo DNA.

Hagati aho, ikigo gishinzwe gupima ibimenyetso bya gihanga muri Nigeria, giheruka gutangaza ko bitarenze ukwezi kumwe, hazamenyekana ikishe Mohbad, dore ko bamwe bemeza ko yarozwe ariko ibizamini nibyo bitegerejwe, ndetse iperereza ntacyo riragaragaza ku waba yihishe inyuma y'urwo rupfu.

Naira Marley yigeze gufungwa akekwaho uruhare mu rupfu rwa Mohbad