Muri Ukraine abasifuzi bazajya bashyirwa ku mashini mbere yo gusifura

Muri Ukraine abasifuzi bazajya bashyirwa ku mashini mbere yo gusifura

 May 2, 2024 - 10:28

Mu gihe Ukraine ari kimwe mu bihugu byagiye bivugwaho kurangwa na ruswa mu mupira w'amaguru, Andriy Shevchenko yiyemeje kujya ashyira abasifuzi ku mashini zitahura ibinyoma.

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru akaba n’umunya-Ukraine, Andriy Shevchenko, yatangije ikizamini cyo gutahura ibinyoma ku basifuzi bo muri Ukraine, mu rwego rwo kurandira ruswa iyo ari yo yose, cyangwa se kugurisha imikino.

Perezida w’idhyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ukraine uherutse gushyirwaho, yavuze kandi ko umuntu wese utatsinze utazajya uba yatsinze icyo kizamini cya polygraph, atazongera kwemererwa kuba umusifuzi.

Andriy Shevchenko uherutse kuba umuyobozi wa FA ya Ukraine arashaga guhangana na ruswa yamunze umupira w'amaguru 

Hazajya habaho ikizamini kimwe cyangwa bibiri bitunguranye mu mwaka w’imikino, kandi ibibazo byabajijwe muri icyo gihe bizajya biguma ari ibanga ibanga.