Abaraperi Riderman na Bull dog ubwo basobanuraga byinshi ku muzingo mushya bise "Icyumba cy'amategeko" baheruka gushyira hanze, bagaragaje ko baciye impaka muri rubanda, gusa bahita bashimangira ko ikigiye gukurikira ari ibitangazamakuru bigiye kwanga gukina indirimbo zabo.
Mu kiganiro Sunday Choice Live cyo kuri iki Cyumweru, ubwo aba bahanzi bose bari muri studio za Isibo Tv, basabwe kugira icyo basaba nyuma yo gusohora iyo album, Bull dog ahita asaba ko abana bose barira ku mbehe imwe.
Ati " Turasaba ko abafana bumva album yacu n'amafaranga akaza, ubundi abana bose bakarira ku mbehe imwe ntihazemo ibintu by'ubutoni. Wowe fata track uzihe playlist nk'izindi, ariko kubera tutaba twatanze amafaranga nk'ayabo bandi, ntibyakunda, ariko nziko bizagenda biza."
Kuri Bull dog agaragaza ko uramutse ubaze, wasanga 40% by'abanyarwanda bakunda hip hop indi 60% ikaba ikunda izindi njyana. Umunyamakuru yahise amubaza ukuntu abantu bakina indirimbo cyangwa abategura ibitaramo bakirengagiza abo bantu 40%, Riderman ahita asubiza, ati "Ubu se muri DR-Congo, muri Gaza n'ahandi ko abaturage bari kwicwa, Ibihugu bikomeye nka USA ntibaba bareba ? Babikoraho iki?
Riderman avuga ko hari abanyamakuru basiba indirimbo z'abaraperi, gusa akagaragaza ko akarengane bakorerwa kazageraho kagashira cyane ko bemeza ko ibyo bintu bya ruswa biba ku muntu umwe ku giti cye bitaba ari abantu benshi.
Aba bombi bavuga ko ahubwo ibitangazamakuru byagakwiye kuba ari byo byishyura abahanzi kubera gukina indirimbo zabo aho kuba ari bo babishyira, bakavuga ko mu bitangazamakuru byo hanze iyo bakina indirimbo zawe bagira akantu baguha.
Riderman na Bull dog bagaragaza akarengane gakorerwa hip hop
