Mu Bushinwa abana bari munsi y'imyaka 3 bari guhembwa agatubutse

Mu Bushinwa abana bari munsi y'imyaka 3 bari guhembwa agatubutse

 Jul 29, 2025 - 20:58

Mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cyo kugabanuka kw'abaturage ku muvuduko udasanzwe, buri mwaka Leta y'u Bushinwa irimo gutanga amafaranga arenga ibihumbi 600 by'amanyarwanda ku bana bari munsi y'imyaka 3.

Leta y’u Bushinwa yatangaje ko igiye gutangira gutanga inkunga y’amayuwani (Yuan) 3,600, angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 725 kuri buri mwana uri munsi y’imyaka itatu, mu rwego rwo gushishikariza abaturage kongera urubyaro.

Iyi gahunda izatangira gukurikizwa guhera muri uyu mwaka wa 2025, aho n’abana bavukiye mbere y’uwo mwaka ariko bakaba batarageza imyaka itatu, bazahabwa iyo nkunga runaka.

Ni igikorwa kije mu gihe u Bushinwa bumaze imyaka itatu yikurikiranya bubona umubare w’abaturage ugabanuka, ndetse raporo y’Umuryango w’abibumbye igaragaza ko bishobora kugera aho umubare w’abaturage ugabanuka ukava kuri miliyari 1.4 bariho ubu, ukagera kuri miliyoni 800 mu mwaka wa 2100.

Iyi nkunga ni imwe mu ngamba nyinshi leta y’icyo gihugu ikomeje gufata mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’igabanuka ry’abana bavuka.

Ubushinwa burimo guhembe abana bari munsi y'imyaka 3