Michael B Jordan aracyashima inama yagiriwe na Denzel Washington yamugize uwo ari we

Michael B Jordan aracyashima inama yagiriwe na Denzel Washington yamugize uwo ari we

 Jun 8, 2025 - 14:57

Michael B. Jordan, umwe mu bakinnyi ba filime bagezweho muri Hollywood, yavuze ko rimwe mu masomo akomeye yakuye mu buzima bwa sinema ryavuye ku cyamamare Denzel Washington. Iryo somo ryamuhinduriye uko yitwara mu ruhame no ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Vulture, Jordan yavuze ko ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho ya filime mbarankuru yitwa “A Journal for Jordan”, Denzel yamugiriye inama yo kugabanya uko agaragara kuri internet.

Denzel Washington yaramubwiye ati:“Kuki abantu batanga amafaranga ngo bakurebe mu mpera z’icyumweru kandi bamaze icyumweru bakubona buri munsi?”

Ni amagambo Jordan yavuze ko yamukoze ku mutima, ndetse n’ubwo ubusanzwe atajya agaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera aba ahuze, iyo nama yamubereye igikoresho gikomeye mu rugendo rwe.

Uko Michael B. Jordan yahinduye ubuzima bwe

Kugira ngo abashe kwandika amateka ye mu ibanga, Jordan yakodesheje umuntu wo kumufatira amashusho kuva mu mwaka wa 2018. Uwo muntu nyuma yaje kuba umufasha we ku mishinga irimo Creed III, ubu akaba agiye kuba Associate Producer muri The Thomas Crown Affair, filime nshya Jordan ayoboye ndetse akanayikinamo.

Uyu mushinga ni umwe mu ikomeye ari gukoraho muri iki gihe, hamwe na I Am Legend 2, aho Jordan akomeza kwerekana ubushobozi bwe mu kuyobora no gukina sinema.

Ni mu gihe Denzel Washington na Michael B. Jordan bagiye kongera guhurira muri Black Panther 3, n’ubwo filime itarajya ku mugaragaro. Gusa ni amahirwe akomeye kuri Jordan gukomeza gukorana n’umwe mu bo yubaha cyane muri sinema.

Michael B Jordan aracyashima inama yagiriwe na Denzel Washington 

Denzel Washington arashimirwa bikomeye na Michael B Jordan