Ubwo yari mu kiganiro n'abakunzi be kuri Instagram, yababwiye uburyo mu myaka ine ishize yemerewe na Perezida ko bazakorana mu mushinga wo kwigisha abaturage kurwanya agakoko gatera Sida ariko arategereza amaso ahera mu kirere.
Kats yavuze ko ubwo yahuraga na Perezida yamugejejeho uburyo azakoresha kugira ngo agere ku bantu benshi.
Nyuma y'uko Perezida abyumvise yasabye ababishinzwe ko yabasigira nimero ye ya telefone ndetse amusezeranya ko bazamuhamagara akitabira inama, ariko n'ubu nyuma y'imyaka ine nta telefone iramuhamagara ijyanye n'uyu mushinga.
Icyo gihe uburyo yari yavuze yakoresha ni ukugera ku bigo by'amashuri, ku bakora akazi ko gutwara moto, kuri Kaminuza n'ahandi hatandukanye.
MC Kats nk'umuntu nawe ubana n'aka gakoko, avuga ko ibi byose yabikoraga atagamije amafaranga cyangwa se kuba yakwitwa intwari kuko ntacyo byamwongerera mu buzima bwe, ahubwo we icyo ashaka ni ugutabara ubuzima bw'abantu.
Ati "Sinkeneye guhabwa umunsi w'intwari, ibyo ntacyo byakongera ku buzima bwanjye, Sinkeneye n'amafaranga. Ndashaka gutabara abana banjye."
Uyu mugabo akaba amaze imyaka 15 abana n'aka gakoko, icyakora mu bana be batandatu umwe niwe wagize ibyago byo kwandura.

