Master Jay mu byishimo byo kwitwa sogokuru

Master Jay mu byishimo byo kwitwa sogokuru

 Dec 18, 2025 - 20:03

Umuhanga umaze igihe kinini atunganya umuziki muri Tanzania, Master Jay, ategerejwe ibyishimo ni byose nyuma y'uko ubu yenda kwinjira mu cyiciro gishya cy’ubuzima bwo kwitwa sekuru w'umuntu.

Ni nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto agaragaza ko umwana we Nurukayy atwite.

Aya makuru yamenyekanye binyuze ku mafoto Master Jay yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza umukobwa we @nurukayy ari kumwe n’umugabo we @adrienlagamelle, mu mafoto agaragaza neza ko bitegura kwakira umwana wabo wa mbere.

Mu butumwa bwe, Master Jay yagize ati:“Nishimiye cyane kubashimira Bwana na Madamu Lugamelle. Ntegereje guhura n’umwuzukuru wanjye wa mbere. Wakoze cyane mwana wanjye Nurukayy. Imana ni nziza ibihe byose.”

Twibuke ko Nurukayy n’umugabo we Adrien Lagamelle bakoze ubukwe mu mwaka wa 2023, bikaba biteganyijwe ko mu minsi iri imbere bazakira umwana wabo wa mbere, ibintu byashimishije cyane umuryango ndetse n’abakurikira Master Jay ku mbuga nkoranyambaga.

Master Jay mu byishimi byo kubona umwuzukuru wa mbere 

Umukobwa wa Master Jay ari hafi kwibaruka