Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Telegraph, ubuyobozi bwa Arsenal buri gusuzuma uko amafaranga yakoreshejwe ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi riheruka, aho iyi kipe yakoresheje asaga miliyoni 268 z’amapawundi igura abakinnyi bashya.
Ibi byatumye ubuyobozi bw’iyi kipe butangira gutekereza kugurisha nibura bamwe mubakinnyi bo mukipe ya mbere ndetse n’abakinnyi bamwe bazamukiye muri akademi yayo, kugira ngo ingengo y’imari y’ikipe igume mu murongo w’amategeko.
Mu bakinnyi bashobora kugurishwa harimo kapiteni Martin Ødegaard nubwo agifite amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe. Amakuru avuga ko niharamuka habonetse ikipe itanga amafaranga menshi, Arsenal ishobora kwemera kumugurisha kuko byayifasha mu bijyanye no gusubiza imari yayo kumurongo.
Abakinnyi bakiri bato bazamukiye muri akademi nka Ethan Nwaneri na Myles Lewis-Skelly na bo bashobora kuva muri iyi kipe. Nwaneri ubu ari mu ikipe ya Olympique de Marseille nk’intizanyo kubera ko atabonaga umwanya uhagije wo gukina muri Arsenal.
Hari kandi abakinnyi bafite ubunararibonye bashobora kugurishwa barimo Gabriel Martinelli, Ben White, Kai Havertz, Gabriel Jesus na Leandro Trossard.
Martinelli, waguzwe na Arsenal mu 2019 kuri miliyoni 7 z’amapawundi, na Ben White bashobora kugurishwa kugira ngo iyi kipe yunguke amafaranga menshi k’uyo baguzwe.
Ku rundi ruhande, Havertz we asigaje imyaka ibiri ku masezerano ye, ariko ubuyobozi bwa Arsenal buracyatekereza niba buzamuha andi masezerano mashya cyangwa niba azagurishwa.
Gabriel Jesus na Trossard bo basigaje umwaka umwe ku masezerano yabo, bivuze ko Arsenal ishobora kubongerera amasezerano cyangwa ikabarekura bagashakirwa andi makipe.
Mu mpeshyi ishize, Arsenal yari yaguzemo abakinnyi bakomeye barimo Viktor Gyökeres, Martin Zubimendi, Eberechi Eze na Piero Hincapié.
Nubwo amafaranga iyi kipe yinjiza yiyongereyeho agera kuri miliyoni 690.3 z’amapawundi, imishahara y’abakinnyi yakomeje kuzamuka cyane, bituma ubuyobozi butekereza kugurisha bamwe muri aba bakinnyi kugira ngo bubashe kugumana uburinganire mu micungire y’imari y’ikipe.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
