Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Marioo yasobanuye ko nta mayeri adasanzwe cyangwa gahunda zihariye akoresha mu kuzamura ibikorwa bye, uretse uburyo busanzwe abahanzi bakoresha igihe bashyize hanze indirimbo zabo.
Yagize ati:"Gukurikirana gahunda isanzwe no gukora cyane ni byo bimfasha, aho kwishingikiriza ku bindi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga."
Uyu muhanzi yashimangiye ko views zose indirimbo ye iri kubona ari iz’ukuri, ahakana ibirego bivuga ko agura views cyangwa akoresha inzira zitemewe. Yongeyeho ko impaka nk’izi zisaba gusobanukirwa neza uko imbuga koranabuhanga zikora, agaragaza ko hari benshi bakeneye ibisobanuro byimbitse ku mikorere yazo.
Nubwo hari impaka, Marioo yashimiye byimazeyo abafana be ku nkunga ikomeye bakomeje kumuha, avuga ko “OLUWA” imaze kugera ku mwanya wa mbere (number one) ku mbuga nyinshi z'umiziki. Yashimangiye ko icyo ari cyo gipimo nyacyo cy’uko igikorwa cye cyakiriwe n’abakunzi b’umuziki.
Iyi mvugo ya Marioo igaragaza umuhanzi wiyizeye, uhitamo kwibanda ku muziki no ku bafana be, akareka ibikorwa bye bikivugira ubwabyo mu gihe impaka zo ku mbuga nkoranyambaga zikomeje.
Marioo yahakanye ibyo kugura views
Marioo yavuze ko imibare y'abareba indirimbo ye ari iya nyayo
