Ubwo Manchester United yari imaze gutsindira Burnley ku kibuga cyayo Turf Moor abakinnyi bayo bagarutse ku kibuga cyayo cy'imyitozo aricyo Carrington, mbere y'uko buri umwe afata inzira imwerekeza iwe.
Ubwo yari mu muhanda atwaye imodoka ye yo mu bwoko bwa Rolls Royce ihagaze miliyoni zisaga 700 Frw, nibwo Marcus Rashford yakoze impanuka agonganye n'indi modoka ariko ku bw'amahirwe uyu musore yabashije kurokoka ndetse nta bikomere yagize.
Imodoka ya Rashford nyuma y'impanuka
Bruno Fernandes yahise agera aho ibi byabereye aje gutanga ubufasha ndetse na police ihita ihagera, ariko mu bagize uruhare muri iyi mpanuka ntawatawe muri yombi.
Manchester United yatsinze ikipe ya Burnley igitego kimwe cyatsinzwe na Bruno Fernandes wahawe umupira na Jonny Evans, bituma iyi kipe ibona intsinzi ya gatatu muri shampiyona 2023/2024.
Mbere y'uyu mukino Rashford yari yagize ati:"Intsinzi imwe, kwitwara neza rimwe, biahobora guhindura ibintu muri iyi kipe.
"Ni ibihe bitoroshye kandi ntabwo nishimye nk'uko nakifuje kuba ndi, ariko hari inzira imwe yo kugarura ibyishimo ari kubona intsinzi."
Rashford afite imodoka eshatu za Rolls Royce, imwe ihagaze miliyoni zisaga 700 Frw ari nayo yarimo, indi ihagaze izisaga 560 Frw n'indi ihagaze izisaga 350 Frw.
Uyu musore w'umwongereza kandi aherutse kugura imodoka ya Lamborghini Urus ihagaze asaga miliyoni 350 Frw ndetse na McLaren 765 Long Tail ihagaze izisaga 280 Frw.
Ibyuma byavuye ku modoka ya Rashford
Iyi niyo modoka ya Rashford yarimo
