Maître Gims yasabwe gusubika igitaramo afite mu Bufaransa 

Maître Gims yasabwe gusubika igitaramo afite mu Bufaransa 

 Mar 13, 2025 - 15:48

Nyuma y'uko benshi bari bamaze iminsi banenga umuhanzi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Maitre Gims kubera igitaramo yateguye gukorera mu Bufaransa tariki 7 Mata 2025 umunsi wo gutangira icyunamo mu Rwanda, kuri ubu UNICEF yari kuzakira amafaranga azakivamo yabasabye ko gihagarara.

Amakuru dukesha The New Times avuga ko abateguye igitaramo cy’uyu muhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, basabwe kugisubika kuko kizahurirana n’umunsi wo gutangizaho icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Maître Gims yasabwe gusubika igitaramo afite mu Bufaransa 

Ni igitaramo giteganyijwe tariki 7 Mata 2025, kikazabera muri Accor Arena mu Bufaransa, gusa UNICEF ikaba yasabya uyu muhanzi gusubika icyo gitaramo.

Igitaramo cya Maître Gims cyapanzwe ku itariki 7 Mata bihurirana n'umunsi wo gutangiza icyunamo mu Rwanda