Umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanaira Demokarasi ya Congo urimo gushinja ingabo z'iki gihugu FARDC kuvogera ikirere bagenzura nta burenganzira bahawe.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n'umuvugizi wa M23 mu bya politike Lawrance Kanyuka, yavuze ko ku wa 25 Kanama 2024, FARDC yakoresheje indege y'intambara ivogera ikirere cyabo mu gace ka Bunagana kari ku mupaka wa Uganda.
Iyo ndege ikaba yarahise iraswaho ihungira muri Uganda, ari nako M23 ivuga ko ibyo FARDC yakoze ari ukwica agahenge kari kumvikanweho ndetse ko ibyo ari ukuzamura ubushotoranyi butemewe muri ibi bihe.
Ntabwo ari ibyo gusa kandi, kuko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, imirwano yasakiranyije impande zombi mu gace ka Karuba muri Teritwari ya Lubero no mu nkerero zaho.
