M23 na FARDC baramukiye mu mirwano ikarishye i Masisi

M23 na FARDC baramukiye mu mirwano ikarishye i Masisi

 Apr 2, 2024 - 11:10

Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haramukiye imirwano ikomeye hagati ya FARDC ndetse n'umutwe wa M23 mu bice bya Rwindi n'ahandi ho muri Masisi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu masaha ya kare, amakuru aturuka mu burasirazuba  bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko ingabo z'iki gihugu FARDC zifatanyije n'urubyiruko rw'Abanye-Congo babarizwa mu mutwe wa Wazalendo, babyutse bambarana n'abarwanyi ba M23.

Biremezwa ko imirwano ya none, yabereye mu bice bya Ndumba hafi gato y'umudugudu wa Shasha muri Gurupoma ya Mupfunyi Shanga muri Teritwari ya Masisi. Aha muri Shasha kandi, haherukaga kubera urugamba  rukomeye ku mpande zombi. 

Mu burengerazubwa bw'umugi wa Goma ku musozi wa Muremure, naho imirwano imeze nabi, mu gihe no mu gace ka Rwindi naho uragamba ari injyanamuntu. Iyi mirwano ya none, ije ikurikira indi imaze iminsi ibera mu mugi wa Sake aho impande zombi zifuza kugenzura mu buryo bwuzuye uyu mugi.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w'Intebe mushya muri Congo Kinshasa Judith Sumwa Tuluka yavuze ko amaso ye ayahanze mu burasirazuba bw'Igihugu  ndetse no mu zindi mpande, aho yagaragaje ko igihugu cye cyugarijwe n'abanzi bihishe batigaragaza, gusa ko bazashakishwa bakirukanwa.