Amakuru ari gutuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi muri iki gitondo cyo ku wa 19 Ukuboza 2024, aravuga ko Ingabo za Leta hamwe na SADC, bari kugaba ibitero bikaze by'indege ku birindiro bya M23 biri muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y'Amajyaruguru.
Ayo makuru akomeza avuga ko ibyo bitero byo muri Masisi byakorewe mu rwuri bita Espoir hafi y'uruganda rwa foromaje ku muhanda Sake-Kitshanga. Biremezwa ko kandi ububiko bw'intwaro bwa M23 bwasenywe.
Ihuriro Alliance Fleuve Congo ryatangaje ko Guverinoma ya Kinshasa yongeye gukoresha drone za CH-4 zavuye mu Bushinwa zikoreshwa n'abarwanyi ba Wagner Group yo mu Burusiya, aho bemeje ko barashe ku nzu z'abaturage ku bushake.
Kuri uyu wa Kane kandi, nabwo FARDC yakoze ibitero bikomeye ku birindiro bya M23 ahitwa Misekere, aho byemezwa ko imbunda zaharasaga zari muri Sake. FARDC ikomeje kurasa kuri M23, mu gihe nta minsi iciyeho abakomando bakuru n'uyu mutwe bishwe.