Levixone yatomoye umugore we Desire Luzinda

Levixone yatomoye umugore we Desire Luzinda

 Aug 16, 2025 - 09:16

Nyuma y'uko ku munsi w'ejo barushinze nk'umugabo n'umugore, umuhanzi Levixone yatomagije umukunzi we Desire Luzinda amwibutsa urwo amukunda ndetse yongera kumuha isezerano.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye yagize ati "Mwamikazi wange Deire Luzinda, kuva umunsi nahuye na we, namenye ko utari umuntu nzakunda gusa, ahubwo uri uwo tuzubakana ubuzima.

"Naririmbiye abantu benshi, ariko inseko yawe nirwo rubyiniro rwonyine ntigeze nifuza kuvaho. Natembereye mu bice bitandukanye by'Isi, ariko mu mutima wawe niho mu rugo nifuza.

"Uri amahoro yange mu gihe ubuzima bwabaye urusaku, uri urumuri rwange mu gihe numva ibintu byose byabaye umwijima, kandi isengesho ryange ryasubijwe mu buryo bwiza.

"Nagusezeranyije kuzagusengera mbere y'uko nkugira, kuzarinda umutima wawe n'ibyo mfite byose ndetse no kugukunda mu buryo bwo kwereka Isi ubwiza bw'Imana.

"Desire, uyu munsi ntabwo nabaye umugabo wawe gusa, nabaye umugabo uzamara ubuzima bwose nameza ko kuguhitamo ari cyo kintu cya mbere kiza nakoze."

Ku munsi w'ejo nibwo aba bombi basezeranye imbere y'Imana biyemeza kubana akaramata, nyuma y'uko ku wa Kabiri w'iki Cyumweru aribwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa.

Levixone na Luzinda barushinze ku munsi w'ejo