Leonardo DiCaprio nta gahunda afite yo gukora ubukwe

Leonardo DiCaprio nta gahunda afite yo gukora ubukwe

 Jan 3, 2025 - 19:22

Nk’uko amakuru y’ikinyamakuru Page Six abitangaza, ngo umukinnyi wa filime Leonardo DiCaprio wujuje imyaka 50 ukwezi gushize, nta gahunda afite yo kurongora.

Nk’uko amakuru y’ikinyamakuru Page Six abitangaza, ngo umukinnyi wa filime Leonardo DiCapri wujuje imyaka 50 ukwezi gushize, nta gahunda afite yo kurongora.

Kugeza ubu DiCaprio ari mu mubano n’umunyamideli w’imyaka 26 witwa Vittoria Ceretti, ariko amakuru avuga kugeza uyu munsi aranyuzwe n’umubano wabo.

Icyakora, icyo kinyamakuru gukomeza kivuga ko uyu mukinnyi wa filime zirimo “Wolf of Wall Street “ adakunda igitekerezo cyo gukora ubukwe mu rwego rwo kutangiza urukundo rwe.”

DiCaprio na Ceretti bahuye bwa mbere mu iserukiramuco rya sinema rya Cannes muri Gicurasi 2023, ukwezi mbere yuko Ceretti arangiza gutandukana na DJ Matteo Milleri.

Kuva icyo gihe, bombi bagaragaye bishimira ibihe hamwe, harimo ibirori by’ibiruhuko i Los Angeles no kuruhukira ku mucanga muri St. Barts.

Mbere ya Ceretti, DiCaprio yakundanye na Gigi Hadid na Camila Morrone, bakundana imyaka ine kugeza batandukanye mu 2022.

Naho Ceretti, yashakanye na Milleri muri Mutarama 2020, ariko baratandukana ku mu garagaro mu 2023 nyuma yo gutandukana gato mu mpera za 2022.