Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Lava Lava, yisanze arimo guterwa amabuye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwifashisha igikorwa cya #PrayForKariakoo mu gusangiza abakunzi cover y’indirimbo ye yise “Kariakoo” abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.
Iyi ndirimbo, bisa n’aho bayifahse nk’idafitanye isano n’ibiza byabaye muri Kariakao, ibintu byatumye abafana benshi bamwikoma.
Abantu hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga batangije ikitwa "Pray For Kariakao"
Bimwe mu bitekerezo by’abafana byagaragaje ko batishimiye ibyo yakoze, bavuga ko Lava Lava yakoresheje ibyabaye muri Kariakao nk’iturufu yo kwamamaza indirimbo ye, aho kwerekana ikwerekana ko ababajwe n’ibyabaye.
Si ibyo gusa kandi kuko hari n’abandi bagiye bamubwira amagambo mabi, ku buryo byatumye afunga igice cy’ibitekerezo kuri iyo post ye.
Lava Lava yakoresheje izina ry'icyo gikorwa kuri cover y'indirimbo ye
