Uyu muhanzikazi yatangaje ko kuba icyamamare ari ibintu yahoze arota kuva kera, yumvaga ko agomba kuzaba umuhanzi ukomeye ku Isi ariko atazi inzira bizanyuramo.
Avuga ko akenshi yajyaga aganiriza izi nzozi ze abantu batandukanye, bamwe bakamutera imbaraga ariko kandi hakaba n'abamucaga intege.
Lady Gaga avuga ko ari kenshi yagiye acibwa imbaraga n'abanyeshuri biganaga, kugeza ubwo umwe muri bo yashinze itsinda kuri Facebook rihuriyemo abantu bamurwanyaga gusa.
Yavuze ko ibiganiro byose byaberaga muri iri tsinda, byabaga ari we bigarukaho cyane bavuga ko atazigera aba icyamamare nk'uko ahora abitekereza, ndetse iyo yabonaga aho aririmba ntibigeraga babona ko yaririmbye neza, ahubwo bahoraga bamuha urw'amenyo.
Mu mashusho yanyujije kuri TikTok, Lady Gaga yafashe bimwe mu biganiro abo banyeshuri biganaga bajya baganira bamuca intege, arenzaho amagambo agira inama abantu yo kudacika intege mu gihe hari abantu bashaka kubaca intege no kubasubiza hasi.
Ati "Abantu bamwe twiganye hamwe, ubu nibwo buryo bashakaga kunsubiza inyuma. Iyi niyo mpamvu utagomba gucika intege mu gihe abantu bari kugushidikanyaho cyangwa kugushyira hasi...Wowe komeza imbere."
Uyu mugore akimara kurangiza amashuri yisumbuye mu 2005, yatangiye kujya atarama mu bitaramo bito byabaga byateguwe mu mujyi wa New York, ari nabwo yafashe izina Lady Gaga.
Mu mwaka wa 2008 nibwo izina rye ryatangiye kuzamuka cyane abikesha indirimbo yakoze zitwa 'Just Dance' na 'Poker Face' zahise zinjira no ku rutonde rwa Billboard.
Ntibyarangiriye aho kuko baba banyeshuri biganye bakomeje kumurwanya, kugeza ubwo mu 2016 bacuze umugambi mubisha wo kwica igitaramo yari afite muri ako gace, ariko imwe mu nshuti ze iza kumwibira ibanga ry'uko igitaramo cye kiri kugambanirwa.
Kugeza ubu Lady Gaga ari mu bahanzi bakomeye kuko yibitseho ibihembo bikomeye birimo Grammy 13, Oscar n'ibindi.

