Kiyovu yateguje Rayon Sports akebo imaze kuyimenyereza

Kiyovu yateguje Rayon Sports akebo imaze kuyimenyereza

 Feb 2, 2023 - 08:03

Mu gihe habura iminsi mike ngo Rayon Sports yongere gucakirana na mukeba wayo wambara icyatsi n'umweru, Kiyovu Sports yayiciriye ku mayange ibiyitegereje.

Uwavuga ko umukino wa Kiyovu Sports na Rayon Sports ariwo mukino ukomeye cyane ku munsi wa 18 wa Primus National League ntabwo yaba abeshye, dore ko aya makipe agiye guhura arushanya inota rimwe gusa.

Ni umukino uzabera kuri sitade ya Muhanga aho ikipe ya Kiyovu Sports iri kwakirira imikino yayo ya shampiyona nyuma y'ifungwa rya sitade ya Kigali y'i Nyamirambo.

Kiyovu Sports yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo ibwira Rayon Sports ko ibyaberaga i Nyamirambo bigiye kwimukira i Muhanga. Mu magambo make, gahunda nugukomeza gutsinda umukeba n'ubwo sitade yahindutse.

Yagize iti:"Ibimaze iminsi bibera i Nyamirambo bigiye kwimukira i Muhanga. Kuri iki Cyumweru Muhanga district irarara ari icyatsi."

Rayon Sports iheruka gutsinda Kiyovu Sports mu mukino wabaye tariki 01 Ukuboza 2019. Kuva icyo gihe aya makipe amaze gukina imikino itanu, Kiyovu Sports itsinda ine banganya umwe kandi iyo yose yaberaga i Nyamirambo.

Abafana ba Rayon Sports nabo ntibasiba kugaragaza ko barambiwe guhora batsindwa n'uyu mukeba wabo, mu gihe ku rundi ruhande perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal nawe ahamya ko akiri perezida w'iyi kipe atazatsindwa na Rayon Sports.

Uyu mukino uteganyijwe ku Cyumweru tariki 05 Gashyantare 2022, ukaba uzatangira saa 15:00 kuri sitade ya Muhanga.

Kugeza ubu Rayon Sports niyo iri imbere ya Kiyovu Sports kuko iri ku mwanya wa kane aho ifite amanota 32, ikaba ikurikiwe na Kiyovu Sports ifite amanota 31.