Kitoko Bibarwa umwe mu bahanzi bubatse izina mu muziki Nyarwanda, yatangaje ko ari gutunganya igitabo kizaba kigaruka ku mateka y'umuziki w'u Rwanda guhera mu myaka yashize kugeza ubu.
Mu Kiganiro uyu muhanzi yahaye RTV, yavuze ko nubwo amaze igihe atagaragara mu mubikorwa bya muzika, ariko igihe cyose yabaga ari gukora ibikorwa byerekeranye n'umuziki.
Bimwe muri ibyo bikorwa, ni iki gitabo yavuze ko ari kwitegura gushora kizagaruka ku rugendo rw'umuziki w'u Rwanda, ndetse ikindi gikorwa yakoraga akaba ari album.
Yavuze ko amaze igihe ategura album, ari nayo mpamvu yatangiye gusohora zimwe mu ndirimbo zizaba ziyigize urugero nk'iyo aheruka gusohora yise 'Tiro'.
Muri iki kiganiro, yagaragaje ko kugira ngo umuziki Nyarwanda utere imbere, Abahanzi Nyarwanda bagakwiye kubanza gukunda ibyabo kandi ntibibagirwe n'umuco wabo.
Yavuze ko gukunda ibyabo avuga, ari ugukora indirimbo ziri mu rurimi rw'Ikinyarwanda,aho yemeza ko adakozwa abahanzi bavanga indimi mu ndirimbo akagaragaza ko bagakwiye kuririmba mu Kinyarwanda gusa.

Kitoko agiye gusohora igitabo kivuga ku muziki w'u Rwanda
