Umucuruzi akaba n’umunyamideli wo muri Amerika Kim Kardashian yavuze ko ubu aricyo gihe cye cyo gusohoza inzozi ze zo kuba umunyamategeko.
Kim yashyize ahagaragara aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ashyiraho ifoto ye ari mu ishuri afite amakaye arimo kwandika ‘Amategeko y’Ishuri’ bivuze ko yahisemo kurangiza amasomo ye mu by’amategeko kugira ngo asohoze inzozi ze.
Kim Kardashian yongeye kugaragara mu mategeko
Icyakora Kardashian muri 2018 yatangaje ko yinjiye mu masomo y’amategeko kugira ngo asohoze inzozi ze zo kuba umunyamategeko, aho yinjiye mu ishuri ry’amategeko i San Francisco muri California yamaze imyaka ine, ariko aza gufata ikiruhuko igihe gito bitewe n’inshingano nyinshi, none ubu akaba ari bwo yongeye gusubukura amasomo ye kugira ngo asohoze inzozi ze.
Nyuma yo gutangaza ayo makuru , Khloe Kardashian yashimye mushiki we yandika ati:“Ndagukunda munyamategeko” maze ashyiraho na emoji y’urukundo.
Ni mu gihe kandi uyu muherwekazi uzwi cyane ku kirango(brand) cye cya SKIMS amaze n'iminsi avugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugura robot ya Telsamu, bigakurura amagambo menshi bavuga ko Kim ashobora kuba akundana n’iyo robot.
