Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Kim yagaragaje uburyo yateguye imyambaro y’uyu mwaka w’iminsi mikuru mu buryo buhenze kandi butamenyerewe.
Mu gihe abantu benshi bakunze gushyira igiti kimwe cyangwa bibiri bya Noheli mu nzu bitewe n’ubunini bw’aho baba, Kim Kardashian we yahisemo kurenga imbibi ashyira imitako myinshi irimo ibiti by’uburebure butandukanye, byambariwe imitako y’imbaturamugabo ndetse n’amatara amurika nk’amabuye y’agaciro.
Ibi biti, byatunganijwe ku rwego rwo hejuru n’abahanga mu bwiza n’imitako, byahise bituma urugo rwa Kim rufata isura irabagirana ikwiye umuntu w’icyamamare.
Kim Kardashian akunze kwigaragaza mu mitako idasanzwe mu bihe by’iminsi mikuru, ariko uyu mwaka asa nk’uwahisemo gukora ibintu ku rwego rwo hejuru kurushaho, bigaragaza uburyo akomeje kuba umwe mu bantu bazwi ku isi mu gushyiraho udushya mu myambarire no gutegura iminsi mikuru.
Ibyo boti byinshi bya Noheli yerekanye ntibyashimishije gusa abakunzi be, ahubwo byongeye gutuma amazina ye akomeza kwigaragaza mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihe cy’iminsi mikuru.
Kim Kardashian we imyiteguro ya Noheli ayigeze kure
