Cardi B yatangaje iryo zina ejo, ku ya 30 Gicurasi, ubwo yari kuri X Spaces aho yanashinjaga uwahoze ari umugabo we, Offset ko atamaranye igihe gihagije n’umuhungu wabo baherutse kwibaruka.
Yavuze ko atigeze abuza Offset kubona abana babo, ariko ko yabonye Blosson inshuro eshanu gusa kuva yavuka.
Cardi B yavuze ko n’ubwo Offset avugana n’abahungu be buri munsi, yifuza kubona umukobwa we yakira urukundo rwa se.

Cardi B arashinja Offset kudaha umwanya abana
Cardi B yagize ati “Uvugana n’abana hafi buri munsi, nakwemereye ko uganira n’abana buri munsi. Niba nkwemereye ko uganira n’abana, kuki ntakwemerera no kubabona? Nshaka ko umukobwa wanjye yumva urukundo rwa se”.
Offset na Cardi B kuri ubu baratandukanye, gusa Cardi B avuga ko yababaye cyane nyuma y’uko Offset asabye ko ababyeyi bombi bagira uruhare mu kurera abana babo nyuma yo gutandukana kwabo.
