Kera akabaye Bien na Otile Brown baracana uwaka  

Kera akabaye Bien na Otile Brown baracana uwaka  

 Dec 3, 2025 - 22:06

Umuhanzi wo muri Kenya, Bien wamamaye mu itsinda rya Sauti Sol, yatangaje ko ibibazo byari bimaze igihe hagati ye na Otile Brown byamaze kurangira, kandi ko ubu bafitanye umubano mwiza cyane.

Mu kiganiro yahaye @micchequepodcast, Bien yashimye cyane Otile Brown, amwita umuhanzi ukora cyane kandi w’inararibonye. Yagize ati:“Otile ndagukunda, uri umukozi w’indashyikirwa.”

Bien yasobanuye ko we ubwe atigeze afata urwango rwe nk’ikintu gikomeye, ariko Otile we yabigize birebire cyane, ku buryo yanamufungiye ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma y’igihe kitari gito, bombi biyemeje gushyira ku ruhande ibibatanya, bafungurira umubano mushya ushingiye ku bwubahane no gushyigikirana mu kazi.

Abakurikiranira hafi umuziki wo muri aka karere bavuga ko iyi ntambwe ari ingenzi, kuko Bien na Otile Brown kenshi bagiye bagereranywa nk’abahanzi bakomeye bahagarariye Kenya ku rwego mpuzamahanga. 

Gusubirana kwabo byitezweho guteza imbere umubano n’ishoramari ryo mu muziki w’iki gihugu.

Iyi nkuru yakiranywe ibyishimo n’abafana b’impande zombi, bavuga ko uyu ari umwanya mwiza wo gushyira imbere ubufatanye aho guhora mu makimbirane atagira umumaro.