Kanye West yongeye kuva ku rubuga rwa X asiga yikinnye

Kanye West yongeye kuva ku rubuga rwa X asiga yikinnye

 Feb 25, 2025 - 17:28

Nyuma yo kuva ku rubuga rwa X mu minsi ishize agutugurana arugarukaho budakeye kabiri, Kanye West yongeye kuva kuri uru rubuga, asiga yigereranyije n'ikirangirire mu mukino wa Basketball, Michael Jordan.

Ni nyuma yuko uyu muraperi yashyize ahagaragara ubutumwa buvuga ko asezeye ku rubuga rwa X, agira ati: “Ubu mvuye kuri Twitter. Basibye tweet yanjye ya nyuma. Nka Jordan asezera muri NBA.”

Ubu butumwa bwashyizwe ahagaragara ejo tariki 24 Gashyantare 2025 saa moya z’ijoro, ndetse kugeza ubu, konte ya Kanye West ntabwo igaragara kuri urwo rubuga.

Icyakora, ntabwo ari ubwambere Kanye akora ibintu nk’ibi, kuko yakunze kugenda ariko akongera akagaruka kuri uru rubuga ndetse no kuri Instagram.

Benshi bakomeje kwibaza niba kuri iyi nshuro avuye kuri urwo rubuga burundu, gusa bamwe bagahuriza ku kuba atazatinda kugaruka kubera ko akunze kugaragaza ko atajya afatwa icyemezo gihamye iyo nigeze ku mbuga nkoranyambaga, aho banahuriza ku kuba ari inzira y’ubusamo yo gukurura abakunzi be.