Kanye West yongeye kwibasira benshi adasize n'ubuzima bwe bwite

Kanye West yongeye kwibasira benshi adasize n'ubuzima bwe bwite

 Mar 31, 2025 - 20:11

Kanye West yongeye kuvugisha benshi nyuma y'ikiganiro yagiranye na DJ Akademiks, aho yongeye kwibasira benshi, gusa benshi bakifata ku munwa ubwo yavugaga ko kubyarana na Kim Kardashian byari ikosa.

Muri icyo kiganiro, yibasiye abahanzi bakomeye mu muziki, barimo Jay-Z, John Legend, na Kendrick Lamar, gusa benshi bifashe ku munwa ubwo uyu mugabo yavugaga ko kubyara na Kim Kardashian byari ikosa.

Ashize amanga ya wiye DJ Akademiks ko atigeze yifuza kubyarana na Kim Kardashian. Aya magambo ye yateje impaka nini ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana ndetse n'abanenga bakomeje kumunegura.

Kanye West yavuze ko atifuzaga kubyarana na Kim Kardashian 

Icyakora, abafana bamwe bavuga ko nta mpamvu yo kunegura Kanye West kuko afite uburenganzira bwo kuvuga ukuri kwe, mu gihe abandi bavuga ko ibyo yavuze ari urundi rugero rw’imyitwarire ye mibi no kwiteza rubanda.

Kim Kardashian na Kanye West ubu bamaze gutandukana nyuma y'imyaka 7 babana, gusa babyaranye abana bane.

Kanye West yatandukanye na Kim Kardashian bamaze kubyarana abana bane