Kanye West intambara zikomeje kumubana nyinshi mu mutwe

Kanye West intambara zikomeje kumubana nyinshi mu mutwe

 Feb 14, 2025 - 20:32

Amakuru mashya aravuga ko umuraperi Kanye West ko yishyuye amadorali ibihumbi 250 kugira ngo ahagarike irekurwa ry’anashusho ye arimo gukora imibonano mpuzabitsina n’umukobwa bivugwa ko ari indaya muri 2012, yasinze yabirewe.

Ni amakuru yashyizwe hanze na Kevin Blatt uzwi ku izina rya “Scandal Specialist,” wigeze no gukwirakwiza kaseti y’imibonano mpuzabitsina ya Paris Hilton mu 2001, nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru TMZ.

Kanye West yishyuye akayabo ngo amashusho ye y'ubusambanyi atajya hanze

Abinyujije kuri Instagram, Blatt yavuze ko yagize uruhare mu kuvana ayo mashusho ku isoko, anenga Ye ku byo yise “akazi keza” kuri iyo videwo.

Kugeza ubu, Kanye West ntacyo aratangaza ku mugaragaro kuri aya makuru, mu gihe binavugwa ko rushako rwe na Bianca Censori ruramutse rusenyutse Censori yazahabwa miliyoni 5 z’amadolari mu rwego rwo gukemura ibyo bibazo bya gatanya.

Kanye West biranavugwa ko ashobora gutandukana n'umugore we