Mu ijoro ryo ku wa 18 Kamena 2024 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye inkuru ivuga ko uyu muhanzi Justin Timberlake yatawe muri yombi ubwo yafatwaga atwaye imodoka yasinze mu mujyi wa New York nyamara ari ibintu bitemewe.
Gusa nyuma y'amasaha make atawe muri yombi baje guhita bamurekura arataha ariko asabwa kuzagaruka kwitaba urukiko. Icyo gihe nibwo byatangajwe ko yafashwe na Polisi agasabwa gukora ikizamini kigaragaza igipimo cy'inzoga umuntu yanyweye arabyanga bahita bamuta muri yombi.
Mu kiganiro umunyamategeko we yagira n'itangazamakuru tariki 26 Kamena 2024, yatangaje ko umukiriya we bamubeshyera kuko muri iryo joro atari yigeze anywa inzoga.
Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Kanama 2024, Justin Timberlake yitabiriye akoresheje ikoranabuhanga bitewe n'uko ari kubarizwa mu Bubiligi aho yagiye gukora ibitaramo, umucamanza yamubwiye ko yahagaritswe kongera gutwarira imodoka muri New York, icyakora ntiyigeze amubwira igihe azongera gutwarira.
Biteganyijwe ko imyanzuro y'urubanza izasomwa tariki 9 Kanama 2024, gusa kuri iyi nshuro ntabwo ari ngombwa ko azitabira kuko umunyamategeko we azaba ahagije.
