Ku Cyumweru, Bieber yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amafoto y’inyandiko za telefone (screenshots) y’ibiganiro yagiranye n’inshuti itatangajwe amazina, aho yatangaje ko asoje umubano utarambye hagati yabo ndetse anenga uburyo iyo nshuti ye yakiriye uburakari bwe.
Mu butumwa bwe, Bieber yanditse ati:"Sinzongera guhisha amarangamutima yanjye kugira ngo nshimishe undi muntu. Amakimbirane ni igice cy’umubano. Niba utishimira uburakari bwanjye, bivuze ko utankunda."
Yakomeje agira ati:"Uburakari bwanjye ni igisubizo cy’inkovu z’ibihe bikomeye nanyuzemo. Gusaba umuntu wakomeretse kuterekana ububabare bwe ni ubugome."
Iyo nshuti ye yamusubije ivuga ko itari isanzwe imenyereye umuntu uyiyama, aho Bieber yahise asubiza agira ati:"Birenze urugero. Ubu bucuti burarangiye burundu. Sinzihanganira umuntu ugereranya uburakari bwanjye no ‘kuyiyamirira’."
Uyu muhanzi rwego yakomeje asobanura ko afite izindi nshuti zubaha imbibi ze, mbere yo gutangaza amagambo akomeye arimo kunenga iyo nshuti, ati:"Nakubonagamo intege nke, ariko naguhaye amahirwe. None wanyemeje ko koko ntacyo nari nibeshyeho. Ndakwinginze umbabarire undeke. Ubu ngiye kuku-block burundu."
Nyuma y’ibi, Bieber yongeye gushyira aya magambo kuri Instagram Story, arenzaho amagambo akakaye agira ati:"Nimureke kumbaza niba meze neza. Nimureke kumbaza uko meze. Simbibabaza kuko nzi uko ubuzima bugoye kuri twese. Icyo twakora ni ugushyigikirana aho gusunikiranaho ibibazo byacu. Ibyo mwita kwita ku bandi bishobora gusa nko kubabaza."
Mu gitondo cy'uyu munsi ku wa Mbere, Bieber yongeye gutangaza ko arambiwe kubwirwa ko agomba gukira, abinyujije mu butumwa buvuga uko yagiye agerageza guhinduka ariko bikaba iby’ubusa.
Yagize ati:"Abantu bakomeje kumbwira ngo nkire. Nzi ko mfite ibibazo. Maze ubuzima bwanjye bwose ngerageza kuba umuntu abandi bashaka ko mba we, ariko bigatuma ndushaho kunanirwa no kurakara."
Ibi byose byakurikiye amarangamutima Bieber amaze igihe agaragaza ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bafana be bamusaba kuruhuka no gushaka ubufasha mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Ku rundi ruhande, hari n’abamushimira ko avuga ku mugaragaro ku bibazo ahanganye nabyo, ibintu bikigaragara nk’iby’agaciro muri sosiyete ya none.
Justin Bieber yarambiwe kuba uwo atari we ngo ashimishe inshuti ze
Justin Bieber yarambiwe abamubaza niba ameze neza
