Justin Bieber akomeje kwihunza inshuti ze za kera

Justin Bieber akomeje kwihunza inshuti ze za kera

 Jan 14, 2025 - 13:45

Benshi hirya no hino bakomeje gucika ururondogoro nyuma y'uko umuhanzi Justin Bieber atagikurikira ku rubuga rwa Instagram umuhanzi mugenzi we, inshuti akaba n'umujyanama we kuva mu bwana, Usher Raymond.

Justin Bieber ntabwo agikurikira(yakoze Unfollow) kuri Instagram inshuti ye akaba n’umujyanama kuva kera, Usher. Ibyo Bieber yakoze byateje impaka nyinshi mu bafana, cyane cyane abazi umubano wa hafi w’igihe kirekire hagati yabo bombi.

Ntabwo ari ubwambere Justin Bieber akora ibintu nk’ibyo, kuko bivugwa ko yakoze unfollow ku bandi bantu bakomeye mu buzima bwe bwa muzika, barimo umuyobozi we bamaranye kinini, Scooter Braun, na we wasibye konte ya Instagram.

Yaba Usher cyangwa Bieber, nta n’umwe wagize icyo atangaza kuri iki kibazo, ariko abafana bakomeje guhangayika bavuga ko hashobora kuba hari ikintu kidasanzwe mu buzima bwite bwa Justin Bieber.