Jude Okoye yasubije abavuga ko yatereranye Rudeboy na Mr P

Jude Okoye yasubije abavuga ko yatereranye Rudeboy na Mr P

 Aug 18, 2024 - 09:53

Jude Okoye umuvandimwe wa Rudeboy na Mr P wanabaye umujyanama wabo bakibana mu itsinda rya P-Square, yavuze ko yakoze ibishoboka byose ngo arebe ko bakwiyunga, avuga impamvu atagikeneye kwivanga mu ntambara zabo.

Mu minsi yashize nibwo Rudeboy yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru atangaza ko ubu itsinda rya P-Square ryongeye rigatandukana burundu ubu buri wese ari gukora ku giti ke. Rudeboy yavuze ko imbarutso y'itandukana ryabo byatewe n'uko Mr P yagiye kurega Rudeboy avuga ko yinjiza amafaranga avuye mu bikorwa bya magendu.

Nyuma nibwo Mr P yaje kwandikira ibaruwa ndende Rudeboy agaragaza agahinda yanuteraga ubwo yagendaga avuga ko ari we wakoraga ibikorwa byinshi muri iri tsinda bingana na 99%, ashaka kugaragaza ko Mr P nta ruhare runini yagiraga. Yavuze ko yashengurwaga n'uko we iyo yajyaga mu biganiro yavugaga ahagarariye itsinda, ariko Rudeboy yaba ari mu kiganiro akavuga ibintu byose abyishyiraho kabone n'iyo babaga bari kumwe mu kiganiro.

Muri iyo baruwa kandi, Mr P yahakanye ko atigeze agambanira umuvandimwe we ngo avuge ko akora ibikorwa bitemewe, ahubwo ni uko yari yamenye ko hari amafaranga bakuraga muri sosiyete bari bahuriyemo bakayajyana mu yindi bari bari barashinze we na Jude Okoye n'umugore we, ariko we atabizi ndetse yabimubazaho ntagire icyo abimubwiraho bikaba ngombwa ko yiyambaza ubuyobozi.

Kuva byamenyekana ko batandukanye, abantu batangiye kwataka mukuru wabo Jude Okoye wahoze ari umujyanama wabo ndetse akaba yaragiye abahuza inshuro nyinshi mu gihe babaga bashwanye. Abantu batangiye kumushyiraho igitutu cyo kuba yagira icyo akora kugira ngo bongere kwiyunga ndetse bamwe ntibatinye kuvuga ko yabatereranye.

Mu kiganiro yakoreye kuri Instagram (Live) yavuze ko Mr P yakoze amakosa yo kujya gutanga ikirego akabigoreka bigasa nk'aho yagaragazaga ko Rudeboy akora magendu.

Yavuze ko kandi yakoze ibishoboka byose aritanga ngo arebe ko bakwiyunga ariko birananirana arabareka ngo bazabyikemurire, ndetse avuga ko atumva impamvu Mr P akomeza gushaka kumuzana mu bibazo byabo.

Jude Okoye yibukije abavuga ko yakagombye gufata iya mbere agashyira ku murongo umuryango we nka mukuru wabo, yababwiye ko umuryango we uri ku murongo, avuga ko agomba kureka Rudeboy na Mr P nabo bagashyira imiryango yabo ku murongo.

Yagize ati "Muba mushaka kuvuga iki ngo 'nge gushyira umuryango wange ku murongo? Umuryango wange uri ku murongo. Mubareke nabo bashyire imiryango yabo ku murongo. Niba bari gukorera hamwe 'business' mubareke babishyire ku murongo. Nagerageje kwitanga bihagije."