Jay-Z na Beyoncé baratungwa agatoki mu birego bishya P. Diddy ashinjwa

Jay-Z na Beyoncé baratungwa agatoki mu birego bishya P. Diddy ashinjwa

 Apr 3, 2025 - 21:14

Umuraperi Sean 'Diddy' Combs akurikiranyweho ibyaha bishya byo gucuruza abantu no gusambanya ku gahato nyuma y’uko uwitwa Joseph Manzaro avuga ko yahohotewe n’uyu muraperi mu maso ya Jay-Z, Beyoncé, Lebron James n'ibindi byamamare.

Manzaro ukomoka muri Floride, yavuze ko yahohotewe na Diddy muri kimwe mu birori bye byabaye muri Mata 2015, ibirori avuga ko byari birimo ibyamamare byinshi, nka Beyonce, Jay Z, LeBron James na Gloria Estefan.

Jay-Z n'umugore we bashyizwe mu majwi n'ushinja P. Diddy

Manzaro avuga ko yashyiriwe ibiyobyabwenge mu cyo kunywa na Emilio na Gloria Estefan nyuma akaza kwisanga kuri 'Star Island' i Miami.

Avuga ko Lebron James yamubonye aho kumufasha akamubwira ko ari byiza kuba akoresha ibiyobyabwenge.

Manzaro avuga kandi ko yaje kujyanwa mu nzu ya Diddy na Adria English, aho yahuriye na Beyonce na Jay Z.

Beyoncé yisanze mu birego bishya P. Diddy ashinjwa 

Agakomeza avuga ko yambitswe imyenda y’abagore hanyuma agatangira kubyinira imbere y’abantu.

Joseph Manzaro yagize ati: "Beyonce, Jay Z na Lebron James bari bahari igihe Diddy yanteshaga agaciro."

Icyakora, itsinda ry’abanyamategeko rya Diddy ryahakanye iki kirego, rivuga ko ari ibinyoma kandi ko urega ntakindi ashaka uretse indishyi z'akababaro.