Jadon Sancho mu mananiza nyuma yo kwishushanyaho izina rya Saweetie
Umukinnyi wa Manchester United, Jadon Sancho, ari kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza tattoo nshya iri inyuma y’ijosi rye, yanditseho izina “Qiava.”
Aya magambo yahujwe n’izina rya kabiri ry’umuraperikazi Saweetie, ari ryo Quiava, gusa rikaburamo inyuguti imwe “u.”
Sancho, uhembwa amapawundi ibihumbi 300 ku cyumweru, yahise ashyirwa mu majwi ko yaba ari mu rukundo na Saweetie, wamenyekanye mu ndirimbo Icy Grl.
Nyamara abafana benshi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ntibabyakiriye kimwe: bamwe babibona nk’igihamya cy’urukundo rudasanzwe, abandi bakabifata nk’ubushishozi buke ndetse bakabigira urwenya.
Amakuru aturuka mu binyamakuru by’imyidagaduro avuga ko Sancho ashobora kuba yabikoze nk’ikimenyetso gikomeye cy’urukundo rwe, ariko abafana bamwe bemeza ko kwishushanyaho izina ry’umukunzi mu rukundo rutaramara igihe ari ibintu bidafite umumaro.
Umwe mu bafana yanditse agira ati: “Quavo ntiyigeze abikora. YG na we ntiyigeze abikora. Ariko Sancho wacu… abazungu bagira urukundo nyakuri, ariko kwishushanyaho izina ry’umuntu mu rukundo rutaramara umwaka ni ubuswa.”
Icyo gikorwa cy’uyu musore cyashyize benshi mu rujijo: bamwe bakibona nk’urukundo nyakuri, abandi nk’ubushishozi buke bushobora kumuteza abantu mu hazaza.
Jadon Sancho ari mu menyo y'abasetsi azira tattoo

