Ja Rule wagize uruhare mu bikorwa bitandukanye by'imibereho muri Afurika, yaje muri Ghana mu rwego rwo kwihera ijisho irangizwa ry'uyu mushinga w'uburezi yashoyemo imari, umushinga ugamije gufasha abanyeshuri bo mu gace ka Nuaso kubona ahantu heza ho kwigira, mu rwego rwo kuzamura urwego rw’uburezi mu baturage.
Mu birori byo kumurika iyo nyubako, Ja Rule n’umugore we bakiriwe neza n’abaturage ba Nuaso, abayobozi muri leta, n’abanyeshuri bo muri iryo shuri. Uyu muraperi yagaragaje ko yishimiye kubona inzozi ze zo gufasha abaturage zisohora, anashimangira akamaro k'uburezi mu kuzamura ubuzima bw'urubyiruko muri Afurika.
Ja Rule yari yashyize ibuye fatizo kuri iyo nyubako mu mwaka ushize
Icyakora, ntabwo ari Ja Rule gusa umaze gukora igikorwa nk'icyo, kuko n'umukinnyi wa filime w'Umunyamerika akaba n'umunyarwenya, Michael Blackson na we yubatse ishuri rye muri Ghana.
Ni amashuri Ja Rule yubatse mu rwego rwo kuzamura uburezi muri Afurika
