Netanyahu yabigaragaje ku wa Mbere ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, mbere y’ifunguro rya nimugoroba ryabereye muri White House. Yatangaje ko yamaze kwandikira Komite itanga ibihembo bya Nobel asaba ko Trump yafatwa nk’umukandida ukwiriye icyo gihembo.
Yagize ati:“Donald Trump arimo kubaka amahoro mu buryo butaziguye, igihugu ku kindi, akarere ku kandi.”
Ibi bibaye mu gihe harimo kuganirwa ku masezerano y’ihagarikwa ry’imirwano hagati ya Israel na Hamas, ashobora kumara iminsi 60. Trump aherutse gutangaza ko Israel yemeye uwo mushinga, naho Hamas ikaba yaratanze igisubizo cyiza.
Netanyahu na Trump basanzwe bafitanye umubano wa hafi mu bya politiki, by’umwihariko ku bibazo birebana n’umutekano n’amahoro mu karere. Aba bombi bafatanyije gushyira umukono ku masezerano ya “Abraham Accords” yatumye Israel ishyiraho umubano wemewe n’ibihugu bimwe by’Abarabu.
Uretse kandidatire ya Trump, impaka ku byemezo bye byo ku butegetsi, cyane cyane ku bijyanye n’ububanyi n’amahanga, zikomeje guteza impaka haba muri Amerika no ku rwego mpuzamahanga.
Gusa ku ruhande rwa Netanyahu, ibikorwa bya Trump bigaragaza ubushake bwo gushyigikira amahoro arambye mu karere kugarijwe n’intambara n’umutekano muke.
Benjamin Netanyahu yavuze ko Donald Trump agaragaza ubushake butaziguye mu kuzana amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati
