Israel Mbonyi agiye gusoreza umwaka muri Kenya

Israel Mbonyi agiye gusoreza umwaka muri Kenya

 Nov 19, 2024 - 09:36

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, nyuma y'igihe gito ataramiye abakunzi be bo mu gihugu cya Kenya agataha batabishaka, agiye kongera kujya kubataramira.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Israel Mbonyi yatangaje ko mu mpera z'uyu mwaka azasubira mu gihugu cya Kenya aho azaba agiye kongera gutaramira abakunzi be.

Ni igitaramo yavuze ko azakora tariki 31 Ukuboza 2024, icyakora nta byinshi yigeze atangaza birimo aho kizabera ndetse n'amatike yo kwinjiramo.

Ni igitaramo azakora nyuma yo gutaramira Abanyarwanda ku itariki 25 Ukuboza 2024, mu nyubako ya BK Arena.

Israel Mbonyi yaherukaga gutaramira mu gihugu cya Kenya tariki 10 Kanama 2024, mu gitaramo cyiswe 'Africa Worship Experience Concert'.

Israel ukunzwe muri Kenya mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Nina Siri', ubwo yageraga ku kibuga cy'indege cya 'Jomo Kenyatta International Airport' yakiriwe nk'umwami, aho ibitangazamakuru bitandukanye ndetse n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bari babukereye baje kumwakira.

Israel kandi atangaje iki gitaramo nyuma y'uko muri uku Gushyingo yari aherutse gutaramira muri Tanzaniya, mu bitaramo bibiri yakoze tariki ya 02 na 03 i Dar-Es-salaam.

Israel Mbonyi agiye kongera gutaramira muri Kenya