Iyo baruwa irimo ibirego by'imyitwarire idakwiye ijyanye n'imibereho y'abana babo bane: North West, Saint, Chicago, na Psalm.
Dore ibirego 5 Kanye West ashinja Kim Kardashian muri iyo baruwa
1. Kuba yarasize North West wenyine mu modoka akigira muri Met Gala
Kanye West yavuze ko Kim yajyanye umwana wabo mu birori bya Met Gala ya 2025 biherutse kubera New York ariko akamusiga wenyine mu modoka.
2. Kumubuza kubonana n'abana be
Yashinje Kim kuba yararenze ku cyemezo basangiye cyo kurera amubuza ubushobozi bwe bwo kumarana igihe n'abana be bane, nyamara amasezerano yabo abaha uburenganzira bungana.
3. Kunanirwa kubonana n'umuhungu we Saint West
Kanye West yamushinje kuba atarigeze abona umuhungu wabo, Saint muri uyu mwaka wose, ibintu bigaragaza ko uburyo bwe bwo gusabana n'abana be bwagabanyijwe.
4. Gukoresha North West ku mbuga nkoranyambaga
Uyu muraperi yateye utwatsi Kim ku bijyanye n'uburyo ashyira ku mbuga nka TikTok ibintu birimo North, aho avuga ko yakoresheje umukobwa wabo mu nyungu ze ku giti cye cyangwa mu bucuruzi.
5. Inzitizi zidafite ishingiro ku burenganzira bw'ababyeyi
West yashimangiye ko itumanaho n'imikoranire ye n’abana be bisa n'ibyakuweho ku buryo budasubirwaho, ibintu avuga ko binyuranyije n’amasezerano yabo yo gutandukana no kurera.
Kugeza ubu, abunganira Kim Kardashian ntabwo baratangaza ku mugaragaro niba ibikubiye muri iyo baruwa bifite ishingiro, cyangwa ngo babihakane.
Kanye West arashinja Kim Kardashian gushakira indonke mu bana babyaranye
