Umuririmbyi wo mu njyana ya Afrobeats David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido mu muziki mu gihugu cya Nigeria, magingo aya konte ye ya Instagram iri muri konte zihenze ku isi.
Ibi byatangajwe n'ikigo Hopper HQ, aho cyasohoye urutonde rwa konte za Instagram zihenze kurusha izindi mu isi, maze iya Davido iza ku mwanya wa 61 ku Isi, no ku mwanya wa mbere muri Nigeria ndetse no ku mwanya wa kabiri muri Afurika.

Davido mu bafite Instagram zihenze ku isi
Hopper HQ igaragaza ko konte y'umukinnyi wa ruhago ukomoka mu Misiri Mohamed Salah ariyo iri ku mwanya wa 36 mu isi ndetse no ku mwanya wa mbere muri Afurika.
Magingo aya uyu muhanzi akaba akurikirwa n'abantu miliyoni 27.2, kuri konte ye ya Instagram bituma konte ye ifite agaciro k'amadorari 131,000.
Ku rundi ruhande mugenzi we bahataniye intebe y'ikamba mu gukurikirwa n'amagana y'abantu benshi muri Afurika Mohamed Salah, konte ye ikaba ihagaze agaciro k'amadorari 275,000, mu gihe we akurikirwa na miliyoni 59.8.
Mohamed Salah muri Afurika Instagram ye niyo ihenze kurusha izindi
Tugarutse gato ku muhanzi wacu Davido, akaba atangaza ko impamvu akunda gukurirwa n'abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga ze, ngo ari uko akunda gusetsa abantu be.
Ikindi kandi ngo niyo nta ndirimbo nshya cyangwa igikorwa afite, n'ubundi abakunzi be aba abashyiriraho utuvidewo dusekeje bagakomeza kuryoherwa.
