Inkumi irashinja Burna Boy kudasohoza isezerano

Inkumi irashinja Burna Boy kudasohoza isezerano

 Feb 28, 2025 - 14:41

Umukobwa ukomomoka muri Nigeria akaba n'icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, yavugishije benshi yo kumvikana ashinja umuhanzi Burna Boy kuba bararyamanye akamwemerera imodoka yo mu bwoko bwa Lamborghini, ariko akayitegereza akayibura.

Inkumi yo mu gihugu cya Nigeria yitwa Sophia Egbueje yarikoroje nyuma yo kuvuga ko yaaryamanye na burna Boy ariko ntiyubahirize isezerano yamuhaye ryo kumugurira Lamborghini.

Sophia yashinje Burna Boy kuba baramaranye ijoro ryose bishimisha ariko we akananirwa gusohoza isezerano rye ryo kumugurira Lamborghini.

Sophia Egbueje ashinja Burna Boy kudasohoza isezerano yamuhaye 

Mu majwi yashyizwe hanze aganira n’inshuti ye, Sophia yasobanuye ko uyu muhanzi abinyujije kuri nyiri akabari bahuriyemo, yabanje kumwegera maze bagategura umuhuro waje gutinda.

Yavuze ko nyuma Burna Boy yongeye kumwiyegereza, maze inshuti ye, Ama Reginald, ikamwumvisha ko agomba guhura na we.

Uyu mukobwa unashinja Ama Reginald kumuca inyuma ruhinga mu kumvikana na Burna Boy, yasoje avuga ko nyuma yo kumbeshya Burna yakomeje kujya atanga inzitwazo zidafatika, bikarangira amuborotse(block) maze akiyishura iyoLamborghini.”

Ibi birego byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana bategereje igisubizo cy’uyu muhanzi ari na ko bakomeza kwibaza niba ari ukuri cyangwa ibinyoma, mu gihe Burna Boy ataragira icyo atangaza kuri ibi birego.